• AHABANZA
  • Aboturibo
  • Up coming event
  • Inyigisho
    • Inyigisho zigaragara.
    • Umva Inyigisho
    • Inyigisho zanditse.
  • articles
  • Akira yesu.
  • Twandikire

New Covenant
0:00

Tegera Radio.

cyangwa

Article Inkuru zahise.

Kanama 2022
Mutarama 1970
Ukuboza 1969


kugaruka kwa yesu

31 Ukuboza 1969

IGICE I: KUGARUKA KWA YESU KRISTO

 

Kugaruka kwa Yesu Kristu nisezerano yesu yasize tubyemere tubyange, ,iza . Yesu kristo azagaruka nkuko yabidusezeranije kuko ntajambo avuga ngo ryegusohora. Dawidi yaravuze ati « Yibuka isezerano rye iminsi yose ,Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi Zaburi 105:8” niyompamvu mvuga shize amanga ko Yesu kristo isezerano yaduhaye cg se yadusigiye ryo kugaruka kwe rizasohora. 

Iyo usomye Itangiriro 6 :1−22 Imana ya bwiye Nowa ati iherezo rya bantu n’ibyaremwe byose rije imbere yanjye, Nowa aragenda abibwira abantu ariko abantu ntibabyumva ahubwo babigira ibikino, baramuseka , Nowa yubaka inkuge imyaka 120 Abantu bamureba bakamubaza ati imvura izavahe kuko mugihe cya Nowa ntamvura yagwaga kuko imyaka yezwaga nikime Imana yabahaga. 

Kugeza umunsi Nowa yinjiriye munkuge nurubyarorwe ninyamanswa Imana yari yamutegetse kwinjiranamo, inkuge yamaze iminsi irindwi ikinguye abantu bakimuseka kugezaho Imana yakinze urugi rw’inkuge, maze Imana ikingura amasoko y’ijuru na masoko y’ikuzima imvura iragwa abantu babona kwemera. Abantu bose bararimbuka nkeretse Nowa nurubyaro rwe, nuyu munsi ubutumwa buravugwa, munsengero, kuri radiyo, kuri televiziyo, mwikorana buhanga ritandukanye rikuburira kugira ngo uve mubyaha kugirango Yesu kristo ntazagutungure azasange uri maso.

Burya umuntu wese agira imperuka zibiri iyo upfuye iyo nimperuka yambere ibikugezeho iya kabiri nigihe Yesu kristo azagaruka.

 

 

 

IBIMENYETSO BIRANGA IMPERUKA CYANGWA SE KUGARUKA KWA YESU

Matayo 21 :10, 24 :7, Mariko 13 :7 , 22

Ishyanga rizatera irindi shyanga

Ubwami butere ubundi bwami

Hamwe na hamwe hazaba ibishitsi bikomeye

Hazabaho inzara

Ibyorezo by’indwara (ebora, sida, ipatite C,B, kanseri)

Hazabaho n’itera bwoba ( alishababu, bokoharamu, alikayida, isilamike siteti)

N’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru

Impuha zintambara

Abahanuzi bibinyoma 

Ibi bimenyetso tuvuze haruguru hafiya byose bimaze kugaragara kandi ijambo ry’Imana niryo ribivuga, nshuti bavandimwe ndagira ngo buriwese afate umwanya wokwitekerezaho no gutekereza kuriri jambo ry’Imana.

 

Ese uriteguye Yesu kristo agarutse uyumunsi wamusanganira?, ese ugira umwanya wogutekereza kwiherezo ryawe cg se kumunsi wawe wanyuma wokuva mwisi? 

MATTEW Heny yaravuze ati “ umurimo w’ingenzi wa buri munsi wagombye kuba  kwitegura umunsi wacu wanyuma ku isi” nta kintu na kimwe gishobora guhindura ubuzima bwawe nkibyemezo uhitamo gufata bishingiye ku ijambo ry’Imana.

RICK Warren yaravuze ati “urupfu rushyira iherezo ku mibereho yawe hano ku isi ariko ntabwo ruzaba rushize iherezo kuri wowe ubwawe, aho kuba iherezo ry’ubuzima bwawe urupfu ruzaba umunsi wo kuvuka kwawe uzajya wibuka mu buzima bw’iteka” mu ijuru cyangwa muri gihenomu biterwa nuko wahisemo nuko wabuteguye ukiriho.

 

EV NIYOMUGABO Bonheur

 


Comments...
Ntabutumwa buhari.

Sakaza ubutumwa....
Akira yesu.

Amakuru agezweho

yesu ninde?
yesu ninde?
Komeza usome....

Linke yihuse.


© 2014-2026 New Covenant