Foundation (Urufatiro)
Ku itariki 14 z’ukwezi kwa gatanu, umwuka yavuganye nanjye ndimo nsenga ambwira gusoma bibiliya mpereye muri matayo kugirango ansobanurire amagambo yesu yigishije muri biriya bitabo bine bibanza byo mu iserano rishya kuberako byinshi yabyigishije mu migani kugirango abafite amatwi y’umwuka aribo babasha kubisobanukirwa. Mariko 4:11, Mwebweho mwahawe kumenya iby’ubwiru bw’Imana ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani ngo kubireba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.
Kuva uwo munsi bibiliya yambereye igitabo gishya! Ubu nsigaye nsobanukirwa ibyanditswe mu bundi buryo ntigeze kubisobanukirwa mbere. Ibi byatumye nsobanukirwa ijambo Pawulo yavuze ubwo yandikiraga abefeso 6:18, Musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga.Ubundi mu byukuri amasengesho yacu yagakwiriye kuba ubusabane n’umwuka uba muritwe kuruta kuba gusa amagambo tubwira Imana. Gusengesha umwuka bitandukanye cyane no gusengesha ubwenge bwacu cg ibitekerezo byacu. Umwuka niwe mwarimu wacu mugihe cyose tumuteze amatwi yiteguye kutwigisha no kutuyobora mu kuri kose.
Urwandiko rwambere Pawulo yandikiye Abakorinto 3:11, Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushiraho keretse urwashizweho, ari rwo Yesu Kristo. Ariko umuntu niyubakira kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. urya munsi niwo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ariwo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese.
Pawulo yavuze ibintu bitandatu umuntu ashobora kubakiraho mu buzima bwe nk’urufatiro. Bitatu bya mbere bibanza aribo izahabu, ifeza cg amabuye y’igiciro cyinshi ni ibintu bidashya iyo bihuye cg binyuze mu muriro. Ibindi bitatu bya nyuma yavuze aribyo ibiti, ibyatsi cg ibikenyeri nabyo ni ibintu bidashobora kugumaho mugihe bihuye ni umuriro, bihita bishya uwo mwanya bigakongoka. Ibyo rero ntabwo turi bubivugeho cyane ahubwo turatinda kubyambere bibanza kuko ari rwo rufatiro ruzima kandi rukomeza imfuruka. Izahabu, ifeza cg amabuye y’igiciro cyinshi byose uko ari bitatu bihagarariye kamere y’Imana n’ubwiza bwayo. Nitwubaka kuri urwo rufatiro ni bwo ijambo umuhanuzi Yesaya yavuze rizashora mu buzima bwacu; Yesaya 43: 2-3, muzanyura mu muriro ariko ntimuzashya kandi muzanyura mu migezi ariko ntizabatembana kuko uwiteka azaba arikumwe namwe.
Urwandiko rwa kabiri rwa Petero 1:4, Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugirango bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.Ikintu cya mbere kigaragara iyo tuvuga kamere y’Imana ni ishusho y’umwana w’intama kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko Kristo ari umwana w’intama w’Imana. Ikindi ninawe shusho y’Imana itaboneka. Abakorosayi 1:15.
Kubera iki Kristo yitwa umwana w’intama w’Imana? Ni ukubera ko kamere y’umwana w’intama niyo kamere y’Imana. Intama mu biremwa byose nicyo kintu kitarwanya ikibi. Intama ntirwanya abashaka kuyica, ntishobora no gusakuza mugihe barimo bayishinja. Intama urashobora kuyikorera icyo ushaka cyose ntikurwanye, urashobora kuyikubita ukayicira amacandwe ndetse ukanayica ariko ikituriza gusa. Iyo rero niyo kamere y’Imana. Iyi niyo mpamvu Yesu yavuze muri Matayo 5:39, Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi (Resist Not Evil) ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso.
Aya ni amwe mu magambo Yesu yavuze ubwo yigishaga abantu kamere y’Imana ariko kugeza ubu byabereye abakristo benshi ikigeragezo gikomeye kuyakira no kuyashyira mu bikorwa kuko niba hariho ikintu kigoye muri kamere y’umuntu ni ugukunda umwanzi wawe cg kwihanganira ko undi muntu yakugirira nabi, ariko niba koko dufatanya na kamere y’Imana ningombwa ngo dusobanukirwe aya magambo umwa Yesu yavuze kandi anasohorere mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kubera iki Yesu yavuze ngo ntitukabuze umuntu mubi kutugirira nabi? Ni ukubera ko ikintu kibi cyose kidafite ukuri mu bwami bw’Imana. Itangiriro 1:31, Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.
Nta hantu na hamwe ijambo ry’Imana ritubwirako Imana yigeze irema ikibi, kandi kintu cyose Imana itaremye nta kuri gifite rero kubwo iyi mpamvu dukwiriye kwibaza aho ikibi cyavuye. Ahantu hambere hagaragara iri jambo (ikibi) ni mu ngobyi ya edeni Itangiriro 2:16, ubwo Imana yabwiraga Adamu ko yemerewe kurya kugiti icyo aricyo cyose ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi atagomba kukiryaho. Icyambere dukwiriye kumenya ni uko iki giti kitaremwe n’Imana kandi nta nubwo kibaho mu by’ukuri kuko nta giti cy’ubwenge kibaho ku isi kandi nta giti cyera imbuto z’ubwoko bubiri butandukanye ushobora kubona kuri iyi si mu biti byose Imana yaremye. Ntushobora kubona ku giti kimwe cyeraho imbuto ziribwa (nziza) ngo cyongere cyereho imbuto zitaribwa (mbi). Ntibibaho! Rero iki gice cyose cya kabiri n’imigani Imana yashatse gukoresha kugirango tubashe gusobanukirwa ibyo mu isi y’umwuka. Niyo mpamvu umwuka aramutse atadusobanuriye ntaco dushobora gusobanukirwa.
Mariko 9:43, Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi. N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi. N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi aho urunyo rwaho rudapfa ni umuriro waho ntuzime.
Mbere y’uko tuvuga ubusobanuro bw’uyu mugani Yesu yaciye ubwo yigishaga abantu inyigisho z’ubwami bw’Imana tugomaba kubanza gusobanukirwa icyo Gehinomu isobanura. Gehinnom n’ijambo ry’igiheburayo ririmo amagambo abiri, Gehenna na Hinnom. Gehenna n’ijambo rivuga ku kibaya cya Hinnom, icyo kibaya cyari icukiro ry’imyanda ryari hanze y’iyerusalemu aho abantu batwikiraga imyanda yabo bityo hagahora haka umuriro. Ikindi bahajugunyaga imibiri y’abantu bapfiriye mu byaha kurugero nkababaga biyahuye. Nyuma yo kuvuga ubu busobanuro nakuye kuri internet ubwo nayoborwaga n’ umwuka gukora ubwo bushakashatsi, ikindi dukwiriye kumenya ni uko udashobora kuba mu bwami bw’Imana ufite amaso abiri, amaboko abiri n’ amaguru abiri. Ningombwa ko uba ufite ijisho rimwe, ukuboko kumwe n’ukuguru kumwe. Ibi byose bifite ubusobanuro bwabyo mu mwuka kandi nibyo tugiye kurebera hamwe. Dusubiye inyuma ho gato hari undi mugani Yesu yaciye uri budufashe gusobanukirwa uyu muri Mariko 7:20, Aravuga ati “Ibiva mu muntu nibyo bimuhumanya, kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’ibisoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu. Ibyo byose biva mu muntu nibyo bimuhumanya.
Tugendeye kuri uyu mugani Yesu yaciye biragaragara ko muritwe harimo undi muntu utaboneka kandi nawe afite ijisho ariryo yavuze ngo ni “ijisho ribi” kandi agomba kuba afite n’ukuboko kubi ndetse akagira n’ukuguru kubi. Ibyo rero nibyo Yesu yavuze bigomba gucibwa bikajugunywa mu icukiro ry’imyanda rihora ryakamo umuriro ariryo Gehinomu aho kugirango umubiri wose urimbuke. Iryo jisho ribi n’ukuboko kubi n’ukuguru kubi Imana ibifata nk’umwanda kandi koko bikwiriye gushya kugirango hasigare zahabu yatunganijwe ariyo kamere y’Imana muritwe. Tugomba kumenyako umubiri ubwawo ntakibazo habe namba ufite kuko ni igikoresho gikora gusa ibyo gitegetswe n’umuntu w’imbere. Burya ijisho rireba ikibi kuberako hari irindi jisho ribi riba ryamaze kukireba, n’ukuboko kujya gukora ikibi hari ukundi kuboko kubi kuba kwamaze kugikora , n’ukuguru nako kujya gukora ikibi hari ukundi kuguru kubi kuba kwamaze kugerayo kare. Mu bwami bw’Imana haba ijisho rimwe gusa rireba ubwiza bw’Imana, haba n’ukuboko kumwe gukora ubushake bw’Imana gusa, hakaba n’ukuguru kumwe kugendera mu bushake bw’Imana gusa.
Mu bwami bw’Imana ntihaba icyiza n’ikibi ahubwo haba icyiza gusa kuko aricyo Imana yaremye. Rero turagaruka kuri cya kibazo kibaza ngo none ikibi niba koko Imana itarakiremye cyaturutse he? Igisubizo nikimwe gusa, cyavuye mu gusinzira kwa Adamu. Itangiriro 2:21, Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura. Ibintu byose byabaye nyuma y’uku gusinzira n’inzozi ntabwo ari ukuri kuko uyu muntu yasinziye ubiticura muyandi magambo ntabwo yongeye gukanguka kandi koko mu byanditswe ntaho tubona ko yongeye kwicura nyuma y’uko gusinzira. Icyerekana ko yarimo arota ni ku murongo wa 23 aho yavuze ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanyanjye, azitwa umugore umugore kuko yakuwe mu mugabo”aya magambo yonyine agaragaza ko yarimo arota kandi yari mu bitotsi byinshi cyane. Kuko kuva umunsi yizeyeko umugore yakuwe mu mugabo ni wo munsi bahise baba abantu babiri batandukanye bituma umugore yoshwa n’inzoka arya kuri cya giti Imana yari yarababujije kubera yuko atari kumwe ni umugabo we. Ibi byose byabaye ntabwo ari ukuri ahubwo n’inzozi za Adamu Kandi Imana yabitubwiriye mu migani kugira ngo abafite amatwi y’umwuka aribo babasha kubisobanukirwa. Kugeza uyu munsi umuntu wese uri muri Adamu wa mbere aracyasinziriye ntaricura.
Matayo 13:24, Nuko abacira undi mugani aravuga ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima nuko abantu basinziriye umwanzi araza abiba urukungu mu masaka aragenda, nuko amaze kumera no kwera, urukungu narwo ruraboneka.
Uyu mugani ugaragaza neza aho ikibi cyavuye kuko Yesu atwereka neza ko Imana ariyo yateye imbuto nziza mu isi ariwo murima hanyuma ngo “abantu basinziriye” umwanzi nawe araza atera imbuto mbi arigendera. Ibi nibyo bitotsi tumaze kuvuga bya Adamu kuko ntiyigeze akanguka. Imana ntabwo igira umwanzi uyirwanya nkuko benshi babitekereza kuko Iramutse ifite umwanzi uhangana nayo ntiyaba ar’imana nyakuri. Umwanzi aba mu isi y’ibitotsi bya Adamu gusa kuko niba yarateye imbuto mbi kubera ko abantu basinziriye birasobanurako atashobora ga kuyitera abantu bari maso. Burya mu nzozi urashobora kwizera ikintu icyo aricyo cyose. Niba hariho ikintu kibeshya kuri iyi si n’inzozi z’umuntu. Kandi iyo umuntu arota biba bigaragara nk’ukuri kugeza igihe umuntu akangukiye agasanga zari inzozi. Rimwe na rimwe hari ubwo umutu avuga ngo Mana ushimwe ko zari inzozi atari ukuru. Ibyo bitubaho kenshi kandi bitwerekako isi y’inzozi ibaho mu bitekerezo by’umuntu nubwo mubyukuri arikinyoma cyambaye ubusa.
Ikibi cyavuye munzozi za Adamu gusa kuko nta kuri gifite mu isi Imana yaremye. Ikibabaje ni uko twizeye inzozi nk’ukuri kandi icyo kinyoma twizeye kikaba kidufiteho imbaraga kugeza uyu munsi. Indwara zidufiteho imbaraga mu buryo budasnzwe kandi mu byukuri ari ikinyoma gusa. Biratangaje kubona urupfu rutarazanywe mu isi n’indwara ahubwo rukazanwa n’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi! kumenya icyiza n’ikibi ni urupfu. Rero kuba urupfu rwarazanywe n’ubumenyi bubi ninako n’ubugingo buhoraho nabwo buzazanwa n’ubundi bumenyi bwiza aribwo kumenya Imana.Yohana 17:3. Mu byukuri ubushobozi yesu yagaragaje hejuru y’indwara, ubumuga, ibyaha n’urupfu bigaragaza neza ko bitanabaho uretse no kuvugako nta mbaraga bifite. Ibanga ryonyine ry’umwanzi ryo kugirango akore ni uko abantu baba basinziriye nibwo buryo bwonyine ashobora kugira icyo akora ariko abantu bari masontaco ashobora gukora habe nakimwe. Aho kugirango dutangazwe nuko umuntu yakize indwara ahubwo twagakwiye gutangazwa nuko umuntu yarwaye, aho gutangazwa no kubona uwapfuye azuka ahubwo twagakwiye gutangazwa no kubona umuntu apfa kuko mu bwami bw’Imana ibi byose ntibibamo. Iki nicyo cyatumye Yesu arira kumva ya Lazaro kubera gusinzira gukabije abantu basinziriye.
Mu bwami bw’Imana ntihaba icyiza n’ikibi, ntushobora gukora ubushake bw’Imana ngo wongere ukore ubushake bwawe, rero ikibi gikwiriye gucibwa kikajugunywa muri Gehinomu nibwo buryo bwonyine bwo kuba mu bwami bw’Imana. Niyo mpamvu Imana yategetse Aburahamu ngo “senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni. “Abagalatiya 4:30. Umunsi umwe Imana yigeze kubwira Aburahamu ngo nasohoke mu ihema ryiwe ararame yubure amaso abare inyenyeri Itangiriro 15:5.Uku kubura amaso nicyo kimwe no gukanguka kandi byari ngombwa ko abazanza gusohoka mu ihema ryiwe (ari byo bitekerezo by’umubiri cg se bya kamere bidushyiriraho imipaka bigatuma tutareba kure aho Imana ishaka ko tureba) kugirango abashe kubara inyenyeri. Rero dukwiriye kuva mu bitekerezo bya kamere tukinjira mu mwuka kugirango tubashe gukanguka kuko umuntu areba iyo yakangutse.
Kubara 21:8, Uwiteka abwira Mose ati “cura izoka is n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba arakira. Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa agakira.Iki n’igihe Abisirayeli bari bitotombeye Imana na Mose mu butayu bituma inzoka zibica ku bwinshi hanyuma bamaze kumenyako bacumuye basaba Imana imbabazi bituma Imana ibwira Mose ayo magambo tumaze kuvuga hejuru. Icya mbere dukwiriye kumenya ni uko Imana itigeze irema ubutayu rero kuba Imana itaraburemye nabwo buri mu isi y’inzozi za Adamu gusa. Kimwe ni abisirayeli twese twariwe n’izi nzoka kandi kugeza uyu munsi zikomeje kwica abantu badafite umubare. Igisubizo Imana yatanze kiratangaje mu byukuri, ntabwo Imana yabwiye Mose ngo bafatw amabuye cg inkota bazice ahubwo yaramubwiye ngo nacure inzoka isa n’izo, ayimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba arakira. Dukwiriye kubanza kumenya ko icyamanitswe cyose kugiti kiba cyapfuye nta buzima kiba gifite.
Muyandi magambo icyo Imana yarishatse kuvuga ni uko umuntu wese wariwe n’inzoka niyubura amaso cg se ni akanguka araza gusanga iyo nzoka irimo kumwica yarapfuye kera maze ahereko akire. Mbega ukuntu ibi bintu bitangaje! Ariko uzi kwicwa n’ikintu kitariho? Uzi kwicwa n’ikinyoma gusa? Birababaje kandi biteye agahinda. Igisubizo ni kimwe gusa nkuko twakomeje kubivuga, ni ugukanguka tukubura amaso kuko ikitwishe gusa n’ibitotsi bituma twizera inzozi kandi mu byukuri ari ikinyoma cyambaye ubusa. Kuva kuri adamu kugeza uyu munsi abantu bakomeje kwizera ikinyoma cy’icyiza n’ikibi. Pawulo yavuze irindi jambo ritangaje mu bararoma 6:6, Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugirango umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha.Uku kumenya pawulo yavuze hano ntabwo ari ubumenyi busanzwe bwo mu bwenge bwacu ahubwo ni ugukanguka. Mubyukuri niba koko umuntu wacu wa kera yarabambanywe na Kristo ni iki gituma umubiri w’ibyaha ukomeza kubaho na bugingo nubu? Igisubizo ni uko tugisinziriye tutarubura amaso ngo turebe ukuri k’umusaraba w’umwami wacu Yesu Kristo.
Yohana 3:14, Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugirango umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.Biratangaje uburyo isezerano rya kera rikomeza guhura n’isezerano rishya! Abantu benshi bizerako Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu ariko icyo n’ikinyoma. Yesu yahindutse ya nzoka yicaga abantu mu butayu, yahindutse ikivume, ahinduka wa muntu wa kera kugirango amushirireho iherezo ku musaraba. 2 Abakorinto 5:21, Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.Mu yandi magambo yesu ntabwo yapfuye mu cyimbo cyacu ahubwo yapfuye amaze guhinduka twebwe 100%. Wa muntu wa kera niwe wapfuye kumusaraba. Niyo mpamvu Yesu yitwa Adamu wa nyuma. Igihe yararimo ababazwa n’umubabaro w’umusaraba, abagore baramuririye cyane arangije arababwira ngo ntibamuririre ahubwo biririre bo n’urubyaro rwabo! Ruka 23:28. Twese twahindutse wa mugore wo mu ngobyi ya Edeni. Ibi birasaba amatwi y’umwuka kugirango tubyumve. Aba bagore barimo bamuririra ni twebwe. Igikorwa cyakorewe ku musaraba s’ icyo kuturiza ahubwo cyagakwiye kudushimisha cyane tukavuza impundu kuko kumusaraba niho ubutsinzi bwacu bwabonekeye nyuma yo gusinzira igihe kinini muri Adamu wa mbere. Umwenda wari ukingirije ahera cyane wahise utabukamo uhereye hejuru ukageza hasi. Muyandi magambo igitwikirizo cyari gitwikiriye amaso yacu y’umwuka cyahise gitabukamo uhereye hejuru ukageza hasi. Kuba cyaratabutsemo uhereye hejuru biragaragara ko ari imbaraga z’isumba byose zagitabuyemo. Kubera iyi mpamvu ndumva umwuka anyobora kuvuga kuri izi mbaraga zo hejuru nkuko yabinsobanuriye mu minsi mike ishize.
Abefeso 6:12, Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri. Ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.Impamvu pawulo yavuze ngo iyi si y’umwijima, ni uko atari isi Imana yaremye ahubwo ni isi umuntu yiremeye mu nzozi ze. Iyo si rero ifite abatware n’abayitegeka. Muri abo batware harimo indwara, abadayimoni, abarozi, satani, ibyaha n’urupfu. Abo nibo batware bo mu isi y’umwijima. Ibyo byose n’ikinyoma cyambaye ubusa niyo mpamvu bikorera mu isi y’umwijima. Ntibishobora kujya mu muco kuko biramutse biviriwe n’umuco ntabyakongera kubaho kuko ikiviriwe n’umuco cyose naco gihinduka umuco! Hari ihame rimwe umwuka yanyigishije ry’ubwami bw’Imana kandi tutararisobonikirwa ntidushobora kububamo. Iryo hame ryitwa “Ubutware” (Authority). Iryo riravuga riti “ikiri hejuru nicyo kitegeka”. Impamvu abatware n’abayobora iyi si y’umwijima badufiteho ububasha ni uko bakorera hejuru ibyo pawulo yise ngo n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Iyo myuka mibi nayo ifite ijuru ryayo niyo mpamvu nayo itegeka iyi si y’umwijima.
Ubutware ni ikintu kizamura umuntu wari woroheje kikamushira hejuru. Umuntu iyo yahawe ubutware bwo gutegeka igihugu nubwo yaba yari umuntu woroheje uwo munsi ahita aba umuntu udasanzwe, ijambo rye rikagira agaciro gakomeye icyo avuze cyose kigashirwa mu bikorwa kuko ubutware nibwo bushira ikintu hejuru kandi ikiri hejuru nicyo gitegeka. Rero birumvikana ko niba turwara ni uko indwara ziri hejuru yacu, niba dukora ibyaha ni uko ibyaha biri hejuru yacu kandi niba dupfa ni uko urupfu ruri hejuru yacu. Ibi hari umutware w’umusirikare wabisobanukiwe neza bituma Yesu amutangarira cyane!
Matayo 8;8, Umutware w’abasirikare aramusubiza ati Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara, iyo mbwiye umwe nti genda aragenda, nabwiri undi ngo ngwino akaza, nabwira umugaragu wanjye ngo kora iki akagikora. Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu bisirayeli.
Uyu musirikare yasobanukiwe ikintu abakristo benshi batarasobanukirwa kugeza uyu munsi. Yitegereje yesu uburyo acyaha abadayimoni bakamwumvira, agacyaha indwara zikamwumvira, aza gusanga muri Yesu harimo ubutware hejuru y’isi y’umwijima kuko ntushobora gutegeka ikintu ngo kikumvire utari hejuru yacyo cg se udafite ubutware busumba ubwacyo. Ibi biroroshye umusirikare kubisobanukirwa kuko nibwo buzima bwabo bwa buri munsi. Iyo umusirikare afite ipeta aribwo butware ategeka abari munsi ye bose kandi nawe abari hejuru ye baramutegeka ariko nta musirikare muto ushobora gutegeka umukuriye kabone nubwo yaba amurushya imyaka myinshi. Niyo mpamvu uyu musirikare yabwiye Yesu ngo singombwa ko yirirwa aza murugo rwiwe ngo ahubwo ni ategeke gusa umugaragu we arahita akira. Kandi koko niko byagenze. Mugihe cyose tutarazamuka ngo tube hejuru y’isi y’umwijima izakomeza idutegeke kugeza dupfuye. Ariko umunsi tuzazamuka tukaba hejuru yayo nta ndwara, nta badayimoni, nta kibi icyo aricyo cyose kizongera kuduhangara kuko ihame ni rimwe gusa ikiri hejuru nicyo gitegeka.
Abefeso 2:6, Nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu. Abantu benshi bigishije urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe ariko nibake bigishije ku kuzamuka kwe amaze kuzuka. Abefeso 1:21, Imushize hejuru y’ubutware bwose, n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose, n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muriki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, Imuha itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose. Hallelujah!!!! Bene data iki nicyo gihe cyo kuzamuka kuko twapfanye na we, tuzukana na we kandi tuzamukana na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka. Izi mbaraga z’umwijima tubona n’izo tutabona zose ziri munsi y’ibirenge byacu. Ubutware bwose Yesu yagaragaje hejuru yazo mu myaka ibihumbi bibiri ishize ubwo yari hano ku isi natwe turabufite kandi buri kubitugu byacu kuko ari we mutwe w’itorero usumba byose natwe tukaba umubiri we ushyitse kandi wuzuyemo imbaraga ze n’ubutware bwe bwose!Uku kuzamuka mvuga ni ugukanguka kuko umunsi twakangutse tuzasnga turi hejuru ya byose maze duhereko dutegekane na we iburyo bw’intebe ya Data.
Umwuka yongeye kuganira nanjye kurindi hame ryo mu bwami bw’Imana naryo tugomba gusobanukirwa neza. Matayo 13:44, Ubwami bwo mu ijuru bgereranywa n’izahabu za hishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura wa murima.Impamvu zahabu ifite agaciro kenshi uyu munsi ni ukubera ko itoroshye kuboneka (rare), impamvu ibuye risanzwe naryo ridafite agaciriro ni ukuberako riri ahantu hose (common) urishatse wese araribona mu buryo bumworoheye. Mu bucuruzi iyo ikintu cyabaye cyinshi ku isoko gihita gitakaza agairo kacyo. Rero ubuke bw’igicuruzwa nibwo bugihesha agaciro. Kuberiki Imana yafashe zahabu izihisha munsi y’ubutaka aho buri wese adashobora kuzibona? Ni ukubera ko ikintu cyose umuntu abonye kimworoheye adashobora kugiha agaciro kenshi ariko iyo umuntu abonye ikintu cyamuruhije kukibona bituma agiha agaciro kenshi. Iryo ni ihame rimwe kuri zahabu. Irindi hame rya kabiri ni uko umuntu aramutse agize amahirwe yo kumenya ko umurima we cg isambu ye irimo zahabu, yahita areka gukora akazi yakoraga n’ibindi byose yaherezaga umwanya we agahita atangira gucukura kumanywa na nijoro kuko aba azi neza yuko umunsi yageze kuri izo zahabu atazongera gukena ukundi, ubuzima bwe bwahita buhinduka uwo munsi. N’ubwami bw’Imana nabwo ni uko, ninayo mpamvu Yesu yabugereranije n’umurima urimo zahabu. Impamvu imwe ituma tudashaka ubwami bw’Imana n’imbaraga zacu zose, n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, ni uko tutaramenya ubutunzi burimo. Kuko ndababwiza ukuri umunsi twabimenye no kuryama ntituzongera kuryama. None se ko tumara amasaha atabarika dushakisha amafaranga mu byukuri atanafatika kandi tukanavunika cyane, ibaze noneho mugihe twamenyeko tugiye kubona ubutunzi butazongera gutuma dukena ukundi! Kuko uramutse ubonye zahabu sintekerezako wazongera kuvunika ukora buri munsi ahubwo uba uvuye mu miruho winjiye mu buruhukiro! Ibyiza ni uko wakwihanganira kuvunika iminsi mike ariko uziko utazongera kuvunika ukundi. Mu byukuri sinatekerezako umuntu urimo ucukura zahabu azi neza ko zirimo ashobora no kuruha kuko umunezero wonyine aba arimo abona imbere ye ntiwatuma yumva umuruho. Abaheburayo 12: 2, Yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.
Iyi rero niyo mpamvu yatumye Yesu avuga ngo “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo hanyuma ibindi byose muzabyongererwa” kimwe n’uko wabonye zahabu utazongera kubura icyo wambara, icyo urya cg inzu yo kubamo. Ntibishoboka! Impamvu imwe ituma tudashaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo aribyo ngereranya no gucukura umurima ni ukubera ko tutaramenya ubutunzi burimo. Kuko ntaco byaba bimaze gutakaza umwanya wawe ushaka ikintu kitagufitiye umumaro. Waba urimo urushwa n’ubusa. Impamvu muri iki gihe abantu benshi bashishikajwe no gushaka amafaranga kuruta ibindi bintu byose ni ukuberako ariho imitima yabo iri. Matayo 6:21, Kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.Ndababwiza ukuri abantu muri iki gihe ntibakiryama, abandi bataye ingo zabo kubera gushakisha amafaranga. Mu byukuri urebye neza usanga amafaranga afite agaciro kurusha n’abantu ubwabo. None se iyo umubyeyi azinduka kare abana bakiryamye akajya mu kazi akongera kugaruka bongeye kuryama, icyumweru kigashira ari uko, kugeza aho abana bakumbura umubyeyi kandi babana munzu, ubwo ntibigaragaza ko amafaranga aba yahawe agaciro kuruta abana? Umwete abantu bafite wo gushaka amafaranga yaba ari wo abantu bafite wo gushaka ubwami bw’Imana, ubwami buba bwaraje hano ku isi kera! Ariko twese twabaye nka Yuda wagurishije umwana w’Imana ibiceri by’ifeza mirongo itatu, twabaye nka Esawu, waguranye umurage we ifunguro ry’umunsi umwe. Abaheburayo 12:16, Kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’impfura igaburo rimwe.
Impamvu Esawu yaguranye umurage we ni ukubera ko atari azi agaciro kawo kimwe natwe uyu munsi. Ni ukuri ntituramenya agaciro k’umurage twarazwe muri Kristo Yesu, kuko turamutse tubimenye, ntabwo twazongera gutakaza umwanya wacu mu bintu bidafite umumaro. Amafaranga dukorera buri munsi n’igaburo rimwe kuko buracya tugongera gusonza ntitwibukeko twigeze no kurya ejo hasize. Ariko umurage dufite muri Kristo Yesu n’igaburo umuntu afata ntiyongere gusonza ukundi. Iteka ryose abantu batera imbere bakagera kurwego rushimishije ni abantu bafite amaso areba kure, babasha kureba ibyo abandi batareba, kubera yuko Imana yahishe aya maso y’umubiri ubutunzi nyabwo. Niyo mpamvu ibyo tureba byose n’aya maso y’umubiri ari iby’akanya gato ariko ibyo tutareba bikaba iby’iteka ryose. 2 Abakorinto 4:18, Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba kubitaboneka kuko ibiboneka ari ib’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.N’Imana ubwayo ntiboneshwa n’aya maso y’umubiri keretse gusa amaso y’umwuka ari nayo mpamvu umwanditsi wa Zaburi 91:1 yavuze ngo “Uba mu bwishisho bw’Isumba byose azahama mu gicucu cy’ishobora byose.”Rero birumvikana ko ababona Imana ari ababashije kwinjira mu bwihisho bwayo kandi ubwo bwihisho bwayo buri muri twe. Mu yandi magambo Imana ubwayo yihishe mu muntu kimwe n’uko yahishe zahabu mu butaka. Urashobora gutura hejuru y’ubutaka burimo zahabu imyaka yawe yose yokuba hano ku isi ariko ntubimenye kandi ukanapfira mu bukene. Urugero rumwe ni muri Congo aho abantu bishwe n’ubukene kandi bizwiko ari bwo butaka bwa mbere muri Africa bufite ubutunzi bwinshi ariko kubera yuko ubwo butunzi bwahishwe amaso y’abantu nicyo gituma abakongomani bishwe n’ubukene. Igitangaje ni uko abandi bafite amaso areba kure ari bo bava mu bindi bihugu bakajya kurya ubwo butunzi buri muri Congo mu gihe abene gihugu bishwe n’inzara! Aha ntabwo dukwiye kurenganya abakongomani kuko twese byatubayeho! Ntituramenya ubutunzi Imana yahishe mu mwana w’umuntu kuko Imana ubwayo yihishe muri twe ariko ntiturabasha kumenya uburyo bwo kwinjira mu bwihisho bwayo ngo tubashe gusabana nayo. Zaburi 145:16, Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.Iyo niyo Mana ituye muri twe! Mwumve namwe ubwo bushobozi bwayo!!! Niyo mpamvu Yesu yahazaga abantu ibimbu bitanu bitamugoye hebe nagato kuko yari yarasobanukiwe kuba mu bwihisho bw’Isumba byose. Bene data ibi byose biradusaba gukanguka gusa tukabasha kwinjira mu bwihisho bwa Data ariho hera cyane!
Zaburi 17:15, “Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka, mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.”
Yesaya 60:1, Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’uwiteka bukaba bukurasiye.
Abefeso 5:14, Nicyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira.” Aha pawulo yakoresheje amagambo abiri gukanguka no kuzuka. Nicyo kimwe n’uko uramutse wicuye mugihe wari usinziriye ariko ntubyuke ngo uve mu buriri biroroshye ko wongera gusinzira. Niyo mpamvu Imigani 6:9 havuga ngo” Uzasizira ugeze ryari wa munyabute we? Uzakanguka ryari? Uti henga nsinzire gato, nihweture kanzinya, kandi nipfunyapfunye nsinzire. Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi n’ubutindi bugutere nk’ingabo. Imana niyo idukangura ariko kubyuka biri mu bushake bwacu. Ntaco byaba bimaze gukanguka wamara ntubyuke! Niyo mpamvu uruhare rwacu narwo rukenewe kugirango tugere aho Imana ishaka. Ntaco Imana Ishobora gukorera umuntu atabishaka kuko Imana yaduhaye amahitamo, rero niduhitamo gushaka Imana tuzayibona kandi niduhitamo gukomeza gushaka iby’isi gusa tuzapfira mu butindi.
1 Abakorinto 15:34, “Nimukangukire gukiranuka”mu Kinyarwanda bakoresheje ijambo ritari ryo ngo nimuhugukire gukiranuka ariko icyongereza cyo kivuga gukanguka (Awake to righteousness) mu yandi magambo icyo Pawulo yarashatse kuvuga ni uko ni dukanguka uwo mwanya tuzasanga turi abakiranutsi. Gukiranuka ntaho bihuriye n’imirimo dukora ahubwo ni ukwizera Imana gusa! Itangiriro 15:6 n’Abaroma 4:3, haravuga ngo “Nuko yizera uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka”.Twese tuzi yuko kwizera ari ukuyoborwa n’ibitagaragara, ni ayandi maso y’umwuka abasha kureba Imana. Ayo maso rero ntagirwa n’undi keretse uwakangutse gusa akava mu isi y’ibitotsi ariyo si y’umwijima. Hari amasengesho Pawulo yadusengeye nshakako dusozerezaho iri hishurirwa ry’amagambo y’urufatiro umwuka yashize ku mutima wanjye mu gihe nkiki.
Abefeso 1:16, Mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugirango Imana y’umwami wacu Yesu Kristo, ariyo Data wa twese w’icyubahiro, Ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’umurage uri mubera (ubusobanuro nyabwo), mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nkuko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru.
Abefeso 3: 19, Mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.
Amen!